Ibiribwa bivura (8) :

Isogi :

Isogi ni ikimera kigira indabo z'umweru. Mu Rwanda birazwi ko ibishyimbo birimo isogi biryoha. Isogi ni imwe mu mbuto nkuru ari zo ibihaza, uburo n'amasaka.

Isogi kandi yakoreshwaga mu mihango, aho bajugunyaga ubusigo mu ziko baterekera abakumbere.

Mu Rwanda rwo hambere kandi isogi abantu ba kera batari bake barayikunda cyane. Isogi nyamara izwiho kwica mikorobe.

Kwiyuka ibibabi by'isogi bivura umutwe. Umutobe kimwe n'amavuta bakora mu isogi bivura amatwi n'amaso.

Ubusigo bw'isogi buvura inzoka. Ibibabi by'isogi kandi birwanya uburondwe.

Kapusine :

Kapusine ni ikimera cyamamaye mu guhashya mikorobe. Ni impashyamikorobe y'umwimerere ikaba n'imbaturamugabo (aphrodisiaque) .

Karoti :

Karoti ituma imboni zireba neza ikanasukura umubiri. Indwara zivurwa na karoti:
Impiswi,
Ubushye bworoheje,
Indwara z'amaso,
Ibibyimba,
Indwara zo mu bihaha,
Igifu,
Kubura ijwi,
Kugomera (impatwe),
Ibisebe,
Karoti yongerera umubiri imyunyu ngugu,
Yongera inkari,
Ivura inzoka zo mu nda,
Ivura imboni z'amaso,
Yongera amaraso,
Karoti yongera abasirikari barinda umubiri,
Karoti ivura iminkanyari,
Ivura ibihushi,
Ikomeza inzara n'imisatsi,
Ituma abana bakura neza,
Ishyira ururenda ku murongo.

Kokombure (cocombre):

Dore inshuti y'abari kuri gahunda yo kugabanya umubyibuho

Ikoreshwa muri zagahunda zo kugabanya umubyibuho.Ituma umubiri unoga. Ibohora umubiri : ibyo wariye bikuvamo vuba kubera amazi yayo.

Kuyibadika mu maso bituma umubiri worohera.Agafu cyangwa akanombe k'inzuzi ni keza ku kanyamasohoro(prostate).

Mero : cyangwa igitamiro:

Igitamiro ni igihaza kiryohera kandi kikarinda abantu gusaza imburagihe. Mero ni igihaza kiryohera,kikaba gifite akamaro kanini cyane mu mirire irinda abantu gusaza imburagihe, bagasazana itoto.

Mu Rwanda icyo gihaza batangiye kugihinga muri iyi myaka ya vuba kandi kigira umusaruro ushimishije.

Moringa y'uruferi:

Igiti cy'ibitangaza ; Igihingwa cya Moringa kizwiho kuvura indwara nyinshi ngo zishobora kuba zigera kuri 300 zi nyuranye,hakoreshejwe imbuto,ibibabi,ibishishwa, imizi zayo,igiti n'imizi.

Kuri ubu icyo gihingwa kiri no mu bintu birimo kwifashishwa mu gutunganya amazi yari mabi akaba meza.

Amababi ya moringa akungahaye ku ntunga mubiri haba ku bantu ndetse no kumatungo.

Imbuto za moringa zivamo amavuta yo kurya n'ayo kwisiga n'ibindi.imizi ya moringa yo ivamo ifu iribwa ikanavura indwara zinyuranye.

Igiti cya moringa kibungabunga ibidukikije, gikura vuba kandi kigafumbira ubutaka.

Akamaro ka moringa ntikagarukira aho kuko imbuto z'iki giti habamo umuti ushobora gushyira mu mazi yo kunywa,imyanda yose irimo ikajya hasi (ikikeneka),igatandukana n'amazi meza.

Akenshi uyu muti urwanya ubumara (surufate ya arumeniyumu),ishobora kuboneka mu mazi yo kunywa .

Iyo ushyize imbuto za moringa mu mazi asa nabi ,atandukana n'umwanda ,bityo amazi y'urubogobogo akajya ukwayo n'umwanda ukajya ukwawo mu ndiba y'icyo amazi arimo.

Ugakoresha moringa mu kuyungurura amazi, bishobora kugabanya amafaranga yakoreshaga muri uwo murimo.

Moringa y'uruferi ni igiti kimaze kwamamara kubera ubushobozi bwo kuvura indwara zinyuranye.

Moringa ikoreshwa kubera ubushobozi bwo kuvura indwara zinyuranye. Moringa ikoreshwa mu mirire kuko ibibabi byayo biribwa nk' imboga kandi bikaba bikungahaye ku ntungamubiri.

Habonekamo vitamini A,C n'izindi ,imyunyu ngugu nka karisiyumu,potasiyumu,manyeziyumu,n'izindi.

Moringa ifasha abana bato n'abakuru kuko iyo bayikoresheje mu biryo baba bafite indyo yuzuye, kubera imiti n'intungamubiri zayo.

Uretse n'icyo kandi ,imbuto za moringa zifitemo amavuta meza yo gutekesha ndetse no kwisiga.

Source: .....